Jambonews FR - Restons informés

“Turabasaba inkunga y’ubuvugizi” ikiganiro n’umunyamakuru Prudence Nsengumukiza

“Turabasaba inkunga y’ubuvugizi” ikiganiro n’umunyamakuru Prudence Nsengumukiza

Kuri uyu wa kabiri tariki ya gatatu gicurasi 2022, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru, Jambonews yaganiriye na Prudence Nsengumukiza, umunyamakuru wo mu Rwanda wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Kigali Today (KT Radio & KT Press) na Intsinzi Tv (Channel ye yajyanywe na leta mu murongo atifuzaga)

Kanda hano wumve ikiganiro kirambuye twagiranye

Mu kiganiro Prudence Nsengumukiza yagiranye na Jambonews, yaduhaye ishusho y’itangazamakuru mu Rwanda n’imbogamizi abanyamakuru bo mu Rwanda bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi. 

Nsengumukiza wize amategeko muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yadusobanuriye ko yagiye mu itangazamakuru agamije kuvugira abaturage ariko ko kubera imitego myinshi abanyamakuru bo mu Rwanda bahura nayo mu kazi kabo  atashoboye kugera ku ntego ye uko yabyifuzaga.

 “Leta ntabwo yemerera   umuntu uwo ari we wese ushaka kugaragaza ukuri nyakwo ku bintu bitandukanye bibera mu gihugu” Nsengumukiza aganira na Jambo News.

Mu Rwanda ibitangazamakuru byinshi bitambutsa ibitekerezo bya leta aho gutambutsa ibitekerezo by’abaturage

Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ibinyamakuru birenga 200, ariko yongera ho ko ubwinshi bwabyo atari bwo bugaragaza ubwisanzure ahubwo ko ubwisanzure mu mikorere yabyo bupimirwa ku byo bitangariza abaturage (content), no ku buryo umunyamakuru utangaje inkuru leta itishimiye afatwa.

 Kuri iyi ngingo yavuze ko mu Rwanda ubwisanzure bw’itangazamakuru bukiri inyuma cyane yibutsa ukuntu abanyamakuru bamwe bafungwa, baburirwa irengero, abandi bakicwa bitewe nuko leta ishaka ko hatambutswa ibitekerezo byayo n’icengezamatwara gusa aho kugirango hatambutswe ibitekerezo by’abaturage n’inkuru zigamije kubakorera ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo.

Ntabwo twigira ku makosa yakorewe mu gihugu cyacu bikomeje gutya twaba turimo kwerekeza mu manga”

Twakomeje tumubaza impamvu ibinyamakuru biri mu kwaha kwa leta ya FPR, akenshi bitambutsa inkuru zisenya, zikongeza inzangano no gucamo ibice abanyarwanda  kandi leta ifite inshingano zo kubaka ejo hazaza h’umuryango nyarwanda.

Yadushubije muri aya magambo” leta ifite ukuboko kwanduye, kubera amakosa yakoze kandi n’ubu ikomeje gukorera abanyarwanda, ikaba itifuza ko abanyarwanda bayamenyaAyo makosa ni umwenda ukomeye cyane leta idashaka ko abanyarwanda bazigera bayishyuza akaba ari yo mpamvu iniga ubwisanzure bw’itangazamakuru kugirango adatangazwa ndetse ikanakoresha ibitangazamakuru mu murongo ugamije gucamo ibice abanyarwanda nugerageje kugaragaza amwe muri ayo makosa  akitwa umwanzi w’Urwanda.

Yakomeje agira ati “Ntabwo twigira ku makosa yakorewe mu gihugu cyacu bikomeje gutya twaba turimo kwerekeza mu manga”.  

Twagarutse kandi kuri ibyo binyamakuru, nka My250TV, bikongeza urwango mu Rwanda tumubaza aho yahera yemeza ko leta yaba iri nyuma y’uyu mugambi  adusubiza ko “kuba ababikora badakuricyiranwa  kandi bakora ibitandukanwe n’amategeko, ubwabyo ari ikimenyetso simusiga  cyerekana ko bafashwa na leta akaba ariyo mpamvu bica amategeko nkana bakibasira uwo bashaka binyuze mu nkuru zo gusebanya no gukongeza urwango

“Urubyiruko rubona ko ibyo leta irushoramo inaruhamagarira gukora bitubaka umuryango nyarwanda”

Ku byerekeye impamvu urubyiruko rwo mu Rwanda rutajya rutega amatwi amagambo nk’aya Jenerali James Kabarebe uruhamagarira buri mwaka guhangana n’urubyiruko rwo mu mahanga (“Diaspora”) mu ntambara yita iyo kuri Internet no ku mbuga nkoranyambaga (social media), yatubwiye ko biterwa nuko urubyiruko rwamaze gusobanukirwa no kumenya ukuri.

 “Nubwo wabuza radiyo kuvuga nkuko BBC yafunzwe mu 2014 -, ukabuza inkuru z’ibinyamakuru  bimwe gutambuka, umuntu uri mu Rwanda ntabura kubona amakuru bitangaza .

Iterambere turimo, ntiryakwemerera gufunga, Youtube, Facebook, Twitter n’izindi mbuga. Urubyiruko ruzi ukuri kose kuko rubona ayo makuru leta itifuza ko rumenya, rukabona yuko ibintu leta irushoramo, iruhamagarira gukora bitubaka umuryango nyarwanda ahubwo bigamije guhishira amakosa ikora 

“Turabasaba inkunga y’ubuvugizi”

Yashoje asaba urubyiruko rwo mu mahanga gushyira ungufu mu kurushaho kuvuganira itangazamakuru no kugeza kure akarengane abanyamakuru bakorerwa.

Yagize ati “turabasaba inkunga y’ubuvugizi” icyo abanyamakuru bo mu Rwanda bacyeneye mbere na mbere ni ubuvugizi ku karengane bakorerwa.

Yatanze igitekerezo cyo kuzashyiraho umunsi wihariye wo kuzirikana abanyamakuru bafunzwe, batotejwe n’abishwe bazira gutambutsa ibitekerezo byabo  ndetse n’ikigega cyo gufasha abo banyamakuru n’imiryango yabo.

Ruhumuza Mbonyumutwa

Jambonews.net

Commentaires

commentaires



© 2024 Jambonews